Uburyo wamenya ko umwenda ugukwira bitagusabye kubanza kuwambara XS, S, M, L, XL,2XL, 3XL, 4XL, 5XL, 6XL.

Uburyo butandukanye bwerekana ingano y’umwenda wakambara kugice cyo hejuru bitewe nuburyo ungana ubwawe bityo bikaba byagufasha kumenya umwenda wakambara bitarinze bigusaba kuwambara mbere yuko uwugura muburyo bwo kwipi. Muihe ugiye kugura umwenda wareba kuri eticket iba iteye imbere ku mwenda biba biriho ubwoko bwa size, nabyo byagufaha kumenya neza ko umwenda ugiye kugura ko wagukwira.

S(SMALL)

kumuntu muto yambara ingano ya S bisobanuye small aho burigice kigira ingano yacyo rero iyo umaze kumenya ingano yawe bigufasha kumenya umwenda wakambara uwariwo wose bitagusabye kuwambara kugira ngo umenye niba wagukwira cyangwa niba utagukwira.

Igituza: Kumuntu uri small mugituza yambara 100cm bishatse kuvugako mwenda wose ufite size 100cm wakambarwa numuntu uwariwe wese uri small.

Ikibuno: Igice cyo mu mayunguyungu cyangwa se murukenyerero umuntu uri small cyangwa se umuntu muto yambara 84cm aho umwenda wose wambarwa hejuru ufite size ya 84cm murukenyerero yawambara kandi ukamukwira neza cyane.

Ukuboko: Uburebure bwukuboko k’umuntu uri small cyangwa se umuntu muto aba afite size ingana 54cm bwukuboko.

M(MEDIUM)

Umuntu uringaniye yambara ingano ya M bisobanuye medium cyangwa se umuntu uringaniye rero iyo umaze kumenya ingano yawe bigufasha kumenya umwenda wakambara uwariwo wose cyangwa gusobanurira umuntu ingano y’umwenda gukwira neza bitagusabye kuwambara kugira ngo umenye niba wagukwira cyangwa niba utagukwira.

Igituza: Kumuntu uri medium mugituza yambara 108cm bishatse kuvugako umwenda wose ufite 108cm wakambarwa numuntu uringaniye kandi ukamukwira neza kuko ingano zose ziba zingana.

Ikibuno: Igice cyo mu mayunguyungu cyangwa se murukenyerero umuntu uri medium cyangwa se umuntu uringaniye yambara 88cm aho mwenda wose wambarwa hejuru ufite size ya 88cm yawambara kandi ukamukwira neza cyane.

Ukuboko: Uburebure bw’ukuboko k’umuntu uri medium cyangwa se umuntu uringaniye aba afite size ingana 55cm bwukuboko, aho umwenda yambara ukamukwira neza uba ufite uburebure bwakaboko bungana na 55cm.

L(LARGE)

kumuntu munini biringaniye yambara ingano ya L bisobanuye Large aho burigice kigira ingano yacyo rero iyo umaze kumenya ingano yawe bigufasha kumenya umwenda wakambara uwariwo wose bitagusabye kuwambara kugira ngo umenye niba wagukwira cyangwa niba utagukwira ujyendeye kungano yawe.

Igituza: Kumuntu uri large cyangwa se umuntu munini bidakabije (uringaniye) mugituza yambara 118cm bishatse kuvugako mwenda wose ufite 118cm wakambarwa numuntu munini bidakabije.

Ikibuno: Igice cyo mu mayunguyungu cyangwa se murukenyerero umuntu uri large cyangwa se umuntu munini biringaniye yambara 98cm aho mwenda wose wambarwa hejuru ufite size ya 98cm yawambara kandi ukamukwira neza cyane.

Ukuboko: Uburebure bwukuboko k’umuntu uri large aba afite size ingana 56cm bwukuboko, aho umwenda yambara ukamukwira neza uba ufite uburebure bwakaboko bungana na size ye.

XL(EXTRA LARGE )

Umuntu muremure yambara ingano ya XL bisobanuye umuntu munini bihagije aho burigice kigira ingano yacyo rero iyo umaze kumenya ingano yawe bigufasha kumenya umwenda wakambara uwariwo wose bitagusabye kuwambara kugira ngo umenye niba wagukwira cyangwa niba utagukwira kuko uba wamaze kumenya ingano yawe.

Igituza: Kumuntu uri extra large cyangwa se umuntu munini bihagije mugituza yambara 124cm bishatse kuvugako nubundi mwenda uwariwo wose wambarwa kugice cyo hejuru ufite 124cm wakambarwa numuntu uringaniye kandi ukamukwira.

Ikibuno: Igice cyo mu mayunguyungu cyangwa se murukenyerero umuntu uri extra large cyangwa se umuntu uringaniye yambara 104cm aho mwenda wose wambarwa hejuru ufite size ya 104cm yawambara kandi ukamukwira neza cyane kungano ye.

Ukuboko: Uburebure bw’ukuboko k’umuntu uri extra large cyangwa se umuntu uringaniye aba afite size ingana 57cm bwukuboko, aho umwenda yambara ukamukwira neza uba ufite uburebure bwakaboko bungana na 57cm.

Subscribe
Notify of
0 Comments
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments