Uko wakorera amafaranga kuri interineti wibereye murugo

1. Gukora amavidewo ukayashyira kuri youtube Channel

Ushobora gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga nka youtube icyo bisaba ni ugukora amavidewo ubona yakundwa n’abantu kandi bakishimira kuyareba ,ibi bikaba byagufasha kubona abagukurikira benshi (viewers), kandi ukaba ufite aba subscribers benshi ,youtube itangira kuzajya ikwishyura ifaranga ritubutse aha twavuga nka youtube channel zinjiza menshi harimo nka: Papa sava, Bamenya, Yagotvshow, Isimbitv, afrimaxtv, gentil gedeon officiall, n’izindi nyinshi…

2. Kwandikira Ibinyamkuru bikorera kuri interineti


Nanone ushobora kuzajya ukora inkuru nziza ziryoshye kuzisoma kandi z’umwimerere ukaba wazigurisha ku binyamakuru byandika ,ibi ntibigombera kuba warize itangazamakuru ,icyo bisaba ni ukuba uzi kwandika kandi ufite ubushake bwo gushaka no gukora inkuru zicukumbuye

3. Gukora affiliate marketing


Ubu ni uburyo bwo kwamamariza amakompanyi cyane cyane ay’ubucuruzi ,aho nyuma yo kugira website yawe ikora neza utangira kwamamariza abandi ,cyane ujya nko kuri Amazon cyangwa Alibaba ugafungura konti ya Affiliate marketing ,hanyuma bakaguha kodi ushyira ku rubuga rwawe bakazajya bamamazaho ibicuruzwa byabo .


Iyo icyo gicuruzwa kiguzwe baguha amafaranga ya komisiyo kuyo bagicuruje, ni ukuvuga uko abantu bifashisha urubuga rwawe bahaha ,cyangwa bagira ibyo bagura kuri abo wamamariza inyungu igenda yiyongera.

4. Kubakira abantu imbuga


ushobora kubakira abantu imbuga nkoranyambaga cyangwa ukazibakosorera ibi rero bikaba byagufasha kwinjiza ifaranga ritubutse aho ushobora gukorera amafaranga menshi mu gihe gito kandi ugakorera abantu bari hirya no hino ku isi icyo bisaba ni ukuba ufite ubumenyi muri designing na coding gusa.

5. Kwandika kumbuga nkoranya mbaga nka fiverr


Burya kuri internet haboneka ibiraka byo kwandika ,niba ufite ubumenyi bwo kwandika ukoresheje mudasobwa ,ushobora kubukoresha ubundi bukakubyarira kashi mu buiryo bwihuse.


hari imbuga zitandukanye ushobora gusangaho kano kazi aha twavuga nka Fiverr na Upwego ,aaha uragenda ukahafungura konti igufasha kuhashakira ibiraka.,ubu kandi ni uburyo bworoshye ku buryo ikiraka kimwe gusa ushobora no kugikoreraho amafaranga arenga amadorali 500.

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments