Ipantaro, Ikabutura ni gute wabigura ugasanga bigukwira kandi bitagusabye kubanza kwambara uwo mwenda XS, S, M, L, XL, XXL ,XXXL.

Nawe wamenya uburyo waguramo umwenda wawe bitabaye ngombwa ko wigerera ku isoko cyangwa se ko uwambara muburyo bwo kwipima kandi ugasanga uwomwenda ugukwira. Hari uburyo burenga butatu 3 wamenya ko ipantaro cyangwa ikabutura yagukwira ukiyibona bitewe na size yayo.

Wakibaza ngo nibihe bintu byingenzi byagufasha kumenya size y’umwambaro wakambara ipantaro cyangwa ikabutura niba byagukwira, hari ibintu byingenzi wakagombye kuba uzi kuri size yawe bityo bikagufasha kumenya na size y’umwenda wakambara ugahura na size yawe nkaho wabanje kwipima umwenda.

Urukenyerero (waist)

Bitewe n’ingano y’muntu hari size aba agomba kwambara munda kandi iyo size ikaba ingana na size y’umwenda bigatuma umwenda umukwira munda. Abantu muri rusange ntabwo baba bangana rero buri kiciro kiba gifite ingano cyangwa se size ihura nuburyo umuntu nawe ubwe anganamo.

Irwicariro (hip)

Buri muntu agira urwicariro rwe kandi bose siko ibibuno cyangwa se taye zabo siko ziba zingana bitewe nubunini, ubuto cyangwa se indi ngano iyariyo yose umuntu yaba afite haba hari n’umwambaro ungana niyo size umuntu ubwe afite bikaba aribyo bituma umuntu agira umwenda umukwira.

Uburebure (length, inseam)

Mugihe ugiye kugura mwenda ipantaro cyangwa ikabutura ugomba kureba neza umwambaro uhuye ningano yawe kuko bigufasha kumenya neza niba ingano y’umwenda muburebure niba ihuye ningano yawe m’uburebure kuko byose birahura neza cyane kandi bitagusabye kwambara umwenda ngo umenye niba uburebure bw’umwenda bungana n’uburebure byawe.

Ingano kuva kubuto ujya kubunini byimyambaro ndetse na size zabantu XS, S, M, L, XL, XXL ,3XL, 4XL. ibi biragaragaza neza buryo ingano z’abantu hari n’imyambaro bihuje ingano akaba aribyo umuntu agenderaho ajya kugura umwenda kuko aba yamaze kumenya ingano ye ndetse n’ingano y’umwenda.

Nkuko muri tabulo (table) bigaragara byerekana neza uburyo ibyiciro byabantu ndetse nimyenda bihura na size zabyo ndetse na size zabantu bitewe ningano y’umuntu.

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments