Indirimbo nyaRwanda zigezweho tugiye kwinjirana muri 2024

Abahanzi nyaRwanda muruyu mwaka bakomeje gusohora indirimbo ziriguca ibintu cyane ahanini uri gusanga ziri gukunda nabatari bake higanjemo urubyiruko.

  • When She’s Around (Funga Macho) by Bruce Melody ft Shaggy
Bruce Melody akomeje kuzamura ibendera ry’uRwanda mubihugu bitandukanye byo hanze y’uRwanda nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi wigihangange wo muri Jamaica. Ikaba imaze kurebwa nabantu barenga miliyoni eshatu 3M kurubuga rwa youtube.
  • Uri Imana by Kitoko
Kitoko Bibarwa wari umaze igihe kinini adasohora indirimbo yagarukanye indirimbo ya gospel ikomeje gukundwa cyane mugihugu ndetse no hanze yacyo.
  • Munda by Kevin Kade
Kevin Kade nyuma yuko asohoye iyi ndirimbo niwe muhanzi nyarwanda wazanye udushya dutandukanye twudu challenges harimo nako kwambika ihene itwenda twimbere tw’abakobwa ari kuyiririmbira.
  • Agasinye by Ariel Wayz
Agasinye ikomeje gukundwa cyane kuko umunsi kuwundi ikomeje kuzamuka kumbuga zitandukanye zicuruza umuziki bikaba bigaragaza ko Ariel Wayz yaba yararenze imipaka nkumuhanzi mwiza bidashidikanywaho.
  • Enough by Kenny Sol
Umuhanzi Kenny Sol nyumayaho yerekeje mugihugu cya Canada hagacicikana amakuru avuga ko atazagaruka mu rwanda, yatunguye benshi ubwo yagarukaga akaza azanye amashusho meza y’indirimbo Enough.
  • Wallah by Okkama
Okkama nyuma yo kumara amezi atari make ari kwita ku inshingano z’abapapa nyuma yo kwibaruka umwana we w’impfura yagarukanye indirimbo ikunzwe cyane yakorewe amashusho muri Zanzibar.
  • Oya Shan by Butera Knowless
Indirimbo Oya Shan y’umuhanzikazi Butera knowless yanditswe na I.K. Clement & The Major ikomeje guca impaka ko Knowless akiri wawundi inganzo ye ntaho yagiye.
  • Impanuro by Kibasumba Confiance ft Rumaga
Umusizikazi Kibasumba Confiance uri kuzamuka neza yagarukanye na Rumaga ukomeje kuzamura abasizi bagenzi be muburyo bwo gukorana ibihangano. ikigisigo gikomeje gukundwa cyane bitewe n’amarangamutima yiganjemo
  • Bana by Shaffy ft Chriss Eazy
Indirimbo Bana ya Shaffy afatanyije na Chriss Eazy ikomeje gutumbagira kuko imaze kurebwa nabantu barenga miliyoni 2 kurubuga rwa youtube, ikaba ikomeje gukundwa nabatari bake higanjemo abana bato cyane ndetse n’urubyiruko.
  • No Body by Bwiza ft Double Jay
Umuhanzikazi Bwiza akomeje kwerekana ko afite gahunda simusiga yo kwagura impano ye aho yazanye indirimbo No Body ari kumwe n’umuhanzi wo muri Tanzania Double jay ikaba ikomeje gucacana hanze aha.

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments