Inkweto, wamenya size y’inkweto wambara utagombye kwigera.

Buri muntu wese iyo agiye kugura inkweto aba ashaka ko abona inkweto imukwira neza kandi imubereye. wakora iki ngo umenye uburyo nawe wamenya inkweto igukwira neza kandi ikubereye bitagusabye kubanza kuyambara? hari ibintu bitatu 3 byingezi ugomba kugenderaho kugira ngo umenye size y’inkweto zigukwira.

Mu Rwanda akenshi iyo tugiye kugura inkweto dusanga size yazo ari EUR ( European) cyangwa se UK (United Kingdom) rimwe na rimwe. Uba ugomba kwita kuri size za EURO cyangwa UK kuko arizo zikoreshwa cyane ku nkweto zitugeraho mu rwanda.

Mubice ugomba kumenya kgira ngo umenye inkweto zigukwira harimo: size, burebure bw’ikirenge ndetse n’ubugari bwikirenge. ibi nibyo bice byingenzi gomba kumenya kugira ngo bigufashe kumenya size y’ikirenge ndetse na size y’inkweto.

Iyo umaze kumenya uburebure bw’ikirenge cyawe ntakindi kiba gisigaye kuko buri rukweto rufite uburebure bungana n’ikirenge cyawe biba bihura neza cyane.

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments