Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 8.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory tangira ibazwaPage 1 of 20 1.Umurongo ucagaguye uvuga ko buri muyobozi abujijwe kuwurenga uretse mu gihe: a. Agomba kunyura ku kindi kinyabiziga b. Gukatira ibumoso C. Guhindukira cyangwa kujya mukindi gice d. Ibi bisubizo byose nibyo Page 2 of 20 2.Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira kumirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugirango imodoka zitambuke neza kiba ari: a. Inzira y’abanyamaguru B.Agahanda k’amagare c. a na b byose ni ukuri d. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 3 of 20 3. Icyapa kimenyesha kugendera mu muhanda ubisikanirwamo gifite: a. Ishusho y’uruziga mw’ibara ritukura, ubuso bwera n’ikirango cy’umukara b.Ishusho ya mpandeshatu mw’ibara ritukura, ubuso bwera n’ikirango cy’umukara c. Ishusho ya mpandeshatu mw’ibara ritukura, ubuso bw’ubururu n’ikirango cy’umukara d. Ishusho y’uruziga mw’ibara ritukura, ubuso bw’ubururu n’ikirango cy’umukara Page 4 of 20 4. Utugarurarumuri turi ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga tugomba gusa: a.Ni umuhondo b.Ni umutuku c.Ni umweru d.nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 5 of 20 5. Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa a. Mumasangano b.mu bimenyetso bimurika c. a na b ni ibisubizo by’ukuri d. nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 6 of 20 6. Ishusho y’icyapa kivuga’’ugukikira”bitegetswe ni : a. mpandeshatu b.uruziga c. urukiramende d.nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 7 of 20 7. Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha a.ibitegetswe byihariye gusa b.ubugerure cyangwa amarengamategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse n’ibitegetswe byihariye c. a na b ni ibisubizo by’ukuri d.nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 8 of 20 8. Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare : a) Metero 2 na cm 10 b) Metero 2 na cm 50 c) Metero 2 na cm 50 d) Metero 2 Page 9 of 20 9. Niryari amatara ndanga cyerekezo agomba kugaragazwa kubandi bakoresha umuhanda ? A) igihe gusa ari ngombwa amenyesha ibindi binyabiziga bimukurikiye B) igihe gusa aringombwa kuburira abandi bayobozi bava mukindi cyerekezo mugihe gikwiye ushaka kumenyesha abandi bakoresha umuhanda icyo ugiye gukora D) keretse ahari ibimenyetso byo mu muhanda byerekana icyerekezo cyawe Page 10 of 20 10.Gutinda gutanga ibimenyetso ku muyobozi w’ikinyabiziga ni gute bibangamira abandi bakoresha umuhanda ? a) bigira ingaruka gusa kubaturuka mukindi cyerekezo b) bishobora gutuma batabona igihe gihagije cyo gushyira mubikorwa icyo amenyeshejwe c) baba bafite igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa ibyo bamyeshejwe d) ntacyo bibabangamiraho Page 11 of 20 11..Umuyobozi w’ikinyabiziga ugendera inyuma y’ikinyabaziga gitwara abagenzi gihagaze gikuramo cyangwa gishyiramo abagenzi agomba : a) kunyuranaho ibumoso b) gutegereza yihanganye c) a na b ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 12 of 20 12. Igihe ubonye icyapa kigaragaza ishuli wakora iki? a) kugabanya umuvuduko no gukomeza witonze b) gukomeza n’umuvuduko uri hejuru kuko umunyeshuli agomba gutegereza c) kuvuza ihoni d) ibisubizo byose ni ukuri Page 13 of 20 13.Umubare w’abagenzi bemewe gutwarwa mukinyabiziga wanditswe mu : a) icyemezo cy’iyandikwa ry’ikinyabiziga b) inyemezabwishyu y’umusoro c) ubwishingizi d) ibisubizo byose ni ukuri Page 14 of 20 14.Igihe imodoka iparitse ku nkengero z’umuhanda mugihe cy’ ijoro : a) Imodoka igomba kuba ifunze b) Umuntu ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga agomba kuba yicaye mu mwanya w’umuyobozi c) Amatara yo guhagarara umwanya munini aguma yaka d) Ibisubizo byose ni ukuri Page 15 of 20 15.Mu gihe hari undi muyobozi w’ikinyabiziga ugukurikiye watangiye kukunyuraho : a) Ntugomba kugira undi muyobozi w’ikinyabiziga unyuraho b) Ugomba kunyura ku kindi kinyabiziga c) Ugomba kunyura kukindi kinyabiziga uvugije ihoni d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 16 of 20 16.Iki cyapa kivuga: a.) ikoni iburyo b. akazamuko gashinze cyane c. akamanuko gashobora gutera ibyago d. b na c byose ni ukuri Page 17 of 20 17.Ndashaka gukata iburyo. Biremewe ? a) yego b) yego, ariko nyuma yo guhagarara c) ntabwo byemewe d) ntagisubizo cyukuri kirimo Page 18 of 20 18.Ngomba : a) guhagarara igihe gito kuri icyi cyapa cy’umuhanda b) guhagarara ngatanga inzira kuri metero 100 ntaragera kuri icyi cyapa c) gutanga inzira nkanahagarara iyo ari ngombwa muri m100 ntaragera kuri icyi cyapa d) ntagisubizo cy’ukuri Page 19 of 20 19.Ndi kumuvuduko wa 20km/h. nshobora gukomeza muri iri sangano ry’umuhanda? a) oya b)yago, nshobora gukata iburyo c) yego, nshobora guta ibumoso cyangwa iburyo d) yego, nshobora gukata ibumoso gusa Page 20 of 20 20.Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute: a) mu minsi 5 b) mu minsi 8 c) mu minsi 15 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo reba amanota wagize
Amategeko y'umuhanda March 22, 2023 0 1.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 10.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory