Amategeko y'umuhanda March 25, 2023 0 7.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory tangira ibazwaPage 1 of 21 1.Igihe umuyobozi w’ikinyabiziga agendera munzira y’icyerekezo kimwe akifuza gukata ibumoso yakora iki? a) gutwara yegera umurongo wo hagati mu muhanda yerekeza ibumoso b) gutwara yegera uruhande rw’iburyo bw’umuhanda c) gutwara yegera ku uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda d) Gutwarira hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabili Page 2 of 21 2. Igihe umuyobozi w’inyamaswa, afite inyamaswa idatuje, asaba ko ibinyabiziga bihagarara: a. Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba guhagarara b. Umuyobozi w’ikinyabizigaagomba kuvuza ihoni agukomeza c. Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko d.Ibisubizo byose ni ukuri Page 3 of 21 3.Iyo mu muhanda hashushanyijemo umurongo wera ucagaguye, ntugomba a. Ntugomba kujya mu kindi gice cy’umuhanda b. Ushobora kujya mu kindi gice cy’umuhanda bibaye ngombwa c. Agomba guhagarika ikinyabiziga d. Nta gisubizo cy’ukuri Page 4 of 21 4.Kuvuza ihoni bibujijwe: a. Ku musigiti, ku rusengero, ku rutambiro b.Hafi y’ibitaro c.Hafi y’ubuyobozi bwa polisi d. Nta gisubizo cy’ukuri Page 5 of 21 5.Icyemezo cy’Isuzuma ry’ikinyabiziga kimara igihe kingana iki? a. Amezi 6 kubinyabiziga bikora ubucuruzi b. Amezi 12 ku binyabiziga bidakora ubucuruzi c. Imyaka 2 d) A na B ni ibisubizo by’ukuri Page 6 of 21 6. Niki ugomba gukora igihe wegereye ikimenyetso kimurika kiva mucyatsi kijya mumuhondo? a)Ongera umuvuduko kugirango usoze ikoni b)Komeza kuko itara ry’icyatsi rigiye kwaka. c )Hagarara niba utateza ibyago d.Komeza ubwitonzi witegura guhagarara mugihe itara rihindutse umutuku Page 7 of 21 7.Mbere yuko umuyobozi w’ikinyabiziga akata ibumoso mu nzira nyabagendwa, nihe ikinyabiziga kigomba kuba kiri ? a) Mu ruhande rw’iburyo bw’inzira nyabagendwa b) Gusa iburyo bwo hagati y’inzira nyabagendwa c) Muruhande urwarirwo rwo hagati mu nzira nyabagendwa d) Mu ruhande rw’ibumoso bw’inzira nyabagendwa Page 8 of 21 8. Umuyobozi w’ikinyabiziga yakwitondera iki mbere yuko y’injira munzira banyuramo bazengurutse ? a) ibinyabiziga bimuturuka inyuma umuvuduko bifite n’uburyo bimwegereye b) ibinyabiziga biturutse ibumoso bwe n’umuvuduko bifite n’intera iri hagati ye nabyo c) ibinyabiziga biturutse iburyo n’umuvuduko bifite ni intera iri hagati ye nabyo d) ibinyabiziga bimututse imbere , umuvuduko bifite n’intera iri hagati ye nabyo Page 9 of 21 9.Umuyobozi w’ikinyabiziga ugendera inyuma y’ikinyabaziga gitwara abagenzi gihagaze gikuramo cyangwa gishyiramo abagenzi agomba : a) kunyuranaho ibumoso b) gutegereza yihanganye c) a na b ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 10 of 21 10.Igihe ubonye icyapa kigaragaza ishuli wakora iki? a) kugabanya umuvuduko no gukomeza witonze b) gukomeza n’umuvuduko uri hejuru kuko umunyeshuli agomba gutegereza c) kuvuza ihoni d) ibisubizo byose ni ukuri Page 11 of 21 11.Umubare w’abagenzi bemewe gutwarwa mukinyabiziga wanditswe mu : a) icyemezo cy’iyandikwa ry’ikinyabiziga b) inyemezabwishyu y’umusoro c) ubwishingizi d) ibisubizo byose ni ukuri Page 12 of 21 12.Igihe imodoka iparitse ku nkengero z’umuhanda mugihe cy’ ijoro a) Imodoka igomba kuba ifunze b) Umuntu ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga agomba kuba yicaye mu mwanya w’umuyobozi c) Amatara yo guhagarara umwanya munini aguma yaka d) Ibisubizo byose ni ukuri Page 13 of 21 12.Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo ugaragaza: a) ahanyurwa n’amagare na velomoteri b) ahanyurwa n’ingorofani n’ibinyamitende c) ahanyurwa n’abanyamaguru d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 14 of 21 13. Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka ikurikira: a) imyaka 10 b) imyaka 12 c) imyaka 7 d) nta gisubizocy’ukuri kirimo Page 15 of 21 14.Muri iri sangano ry’umuhanda hari icyapa gisobanura “guhagarara” n’umurongo wera urombereje munzira . Niyihe mpamvu hari iki cyapa cyo “guhagarara” hano? a) Biragoye kubona neza mu muhanda munini b) Umuvuduko mu muhanda munini wavanyweho c) Ni mwisangano ry’umuhanda rikoreshwa cyane d) Hari imirongo iburira ibyago bitunguranye Page 16 of 21 15.Ni iki gikenewe muri ibi bikurikira kugirango ubashe gutwara imodoka mu muhanda biteganywa nitegeko a) Uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rugifite agaciro b) Ubwishingizi bw’ikinyabizaga bugifite agaciro c) Icyemezo cy’iyandikwa ry’ikinyabiziga d) Ibisubizo byose nibyo Page 17 of 21 16.Ikinyabiziga gishya gikenerwa gusuzumwa bwambere nyuma y’igihe kingana iki ? a) Nyuma y’umwaka umwe b) Nyuma y’imyaka ibiri c)A na b ni ibisubizo by’ukuri d)Nta gisubizo cy’ukuri Page 18 of 21 17.Ni ryari ushobora kwakiriza icyarimwe amatara yose ndangacyerekezo y’ikinyabiziga ? a) Mu gihe ushaka kuburira abandi bakoresha umuhanda b) Mu gihe ikinyabiziga cyawe gishobora guteza ibyago c) A na b ni ibisubizo by’ukuri d) Ntagisubizo cy’ukuri Page 19 of 21 18.Ugeze ahabereye impanuka yo mumuhanda bwambere ugasanga abakomeretse bikomeye. wakiriza icyarimwe amatara y’ibyerekezo byombi, niki kindi ushobora gukora? a)Kumenya neza niba imbangukiragutabara yahamagawe b) Guhagarika ibinyabiziga bindi no kubasaba ubufasha c) A na b ni ibisubizo by’ukuri ) Nta gisubizo cy’ukuri Page 20 of 21 19.Mbere yo kunyura kumuyobozi w’ikinyabiziga cy’imitende ibiri, ngomba gucana akaranga cyerekezo k’ibumoso? a) Yego buri gihe b) Yego igihe hari ikinyabiziga kinkurik c) Yego iyo nkurikiwe nibindi binyabiziga by’imitende ibiri d) Oya nta na rimwe kunyura kubinyabiziga by’imitende ibiri Page 21 of 21 20. Telephone ngendanwa ntigomba gukoreshwa: a. Ahari ibimenyetso bimurika b. Igihe utwaye ikinyabiziga Ku muvuduko wa 20km/h c. A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri reba amanota wagize
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 15.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda March 23, 2023 0 2.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory