Amategeko y'umuhanda March 23, 2023 0 3.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory Tangira ikizamiPage 1 of 20 1.Utwaye ikinyabiziga mu muhanda ufite ibyerekezo bibiri .ikinyabiziga imbere yawe cyiragenda buhoro, imbere yawe umuhanda nta kibazo kunyuranaho, ugomba : a) kucyinyuraho bikorewe ibumoso b) kucyinyuraho bikorewe iburyo c) kucyinyuraho ukoresheje uruhande urwo arirwo rwose d) ibisubizo byose ni ukuri Page 2 of 20 2. Ni gute umuyobozi w’ikinyabiziga yanyura kumunyegare hano? a)Aha umuyobozi w’ikinyabiziga ntashobora kumunyuraho b)Atarenze umurongo wera ucagaguye c) Arenze umurongo wera ucagaguye d)Nta kurenga iyi mirongo yombi Page 3 of 20 3.N’iki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora aramutse ahumishijwe n’urumuri rw’amatara yikinyabiziga giturutse mu kindi cyerekezo? a)humisha ikinyabiziga giturutse mu kindi cyerekezo ucana amatara maremare. b)Egera kunkombe y’iburyo bw’umuhanda nibinashobioka ugabanye umuvuduko. c)Canira amatara ikinyabiziga kiva mukindi cyerekezo d)Ongera umuvuduko kugira ngo usohoke mururwo rumuri vuba bishoboka Page 4 of 20 4.. Niki ugomba gukora igihe wegereye ikimenyetso kimurika kiva mucyatsi kijya mumuhondo? a)Ongera umuvuduko kugirango usoze ikoni b)Komeza kuko itara ry’icyatsi rigiye kwaka. c )Hagarara niba utateza ibyago d)Komeza ubwitonzi witegura guhagarara mugihe itara rihindutse umutuku Page 5 of 20 5. Niki umuyobozi w’ ikinyabiziga akwiriye kumenya mugihe akurikiye umuyobozi wikinyamitende ibiri kandi imodoka y’ umweru iri gusubira inyuma ijya mumuhanda? a. Umuyobozi wikinyabiziga gisubira inyuma azahagarara nabona umuyobozi w’ ikinyabimitende ibiri b. Umuyobozi w’ ikinyamitende ibiri ashobora gusaba umuyobozi w’ ikinyabiziga gisubira inyuma guhagarara c. Amatara yoguhagarara ashobora kuzima ikinyabiziga gikomeza gusubira inyuma d) Umuyobozi w’ ikinyamitende ashobora guhagarara bitunguranye Page 6 of 20 6. Aha niki umuyobozi w’ ikinyabiziga yakora mugihe ashaka kujya iburyo? a. Gukomeza hagati y’ abanyamaguru babiri b. kuvuza ihoni akongera umuvuduko c )Guhagarara akareka abanyamaguru bakambuka d) Reka umunyamaguru umwe atambuke ubone umwanya wogutambuka Page 7 of 20 7. K’umuyobozi w’ivatiri, iki cyapa kivuze iki ? a) kirambuza gutwara ku muvuduko utarengeje 5km/h b) ntaburenganzira kimpa, mugihe gikurikizwa ku binyabiziga bifite hejuru y atoni 5 (c) ntacyo bindebaho mugihe bireba gusa zipima tone 5 no kurengaho (c) ntacyo bindebaho mugihe bireba gusa zipima tone 5 no kurengaho Page 8 of 20 8..Mbere yuko umuyobozi w’ikinyabiziga akata ibumoso mu nzira nyabagendwa, nihe ikinyabiziga kigomba kuba kiri ? a) Mu ruhande rw’iburyo bw’inzira nyabagendwa b) Gusa iburyo bwo hagati y’inzira nyabagendwa c) Muruhande urwarirwo rwo hagati mu nzira nyabagendwa c) Muruhande urwarirwo rwo hagati mu nzira nyabagendwa Page 9 of 20 9. Umuyobozi w’ikinyabiziga yakwitondera iki mbere yuko y’injira munzira banyuramo bazengurutse ? a) ibinyabiziga bimuturuka inyuma umuvuduko bifite n’uburyo bimwegereye b) ibinyabiziga biturutse ibumoso bwe n’umuvuduko bifite n’intera iri hagati ye nabyo c) ibinyabiziga biturutse iburyo n’umuvuduko bifite ni intera iri hagati ye nabyo d) ibinyabiziga bimututse imbere , umuvuduko bifite n’intera iri hagati ye nabyo Page 10 of 20 10.Umuyobozi w’ikinyabiziga ugendera inyuma y’ikinyabaziga gitwara abagenzi gihagaze gikuramo cyangwa gishyiramo abagenzi agomba : a) kunyuranaho ibumoso b) gutegereza yihanganye c) a na b ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 11 of 20 11. Igihe ubonye icyapa kigaragaza ishuli wakora iki? a) kugabanya umuvuduko no gukomeza witonze b) gukomeza n’umuvuduko uri hejuru kuko umunyeshuli agomba gutegereza c) kuvuza ihoni d) ibisubizo byose ni ukuri Page 12 of 20 12. Umubare w’abagenzi bemewe gutwarwa mukinyabiziga wanditswe mu : a) icyemezo cy’iyandikwa ry’ikinyabiziga b) inyemezabwishyu y’umusoro c) ubwishingizi d) ibisubizo byose ni ukuri Page 13 of 20 13.Gutwara ikinyabiziga wasinze a) biremewe kubinyabiziga byabikorera kugiti cyabo b) biremewe nijoro c) birabujijwe ku binyabiziga byose bifite moteri d) ibisubizo byose nibyo Page 14 of 20 14.Umuyobozi w’ikinyabizaga ashobora kunyuranaho: a) ahamanuka b) igihe umuhanda ari mugari c) igihe umuyobozi w’ikinyabiziga kiri imbere ye amweretse ikimenyetso kimwemerera kunyuranaho d) nta gisubizo cy’ukuri Page 15 of 20 15.Ugeze ahari inzira yabanyamaguru barindiriye kwambuka. Ntibatangiye kwambuka , wakora iki? a) kuvuza ihoni b) kwihangana ugatagereza c) gukomeza d) nta gisubizo cy’ukuri Page 16 of 20 16.Igihe utwaye umuntu mu kinyabiziga cyawe, akibagirwa kwambara umukandara wo kwirinda ibyago ugomba: a) gukuramo umukandara wo kwirinda ibyago wambaye mukawambara mwembi b) kubyerengagiza wizeyeko nta mpanuka muri bukore c) funga cyane umukandara wo kwirinda ibyago wawe d) Kubibutsa kwambara umukandara wo kwirinda ibyago Page 17 of 20 17.Igihe za otobisi zigenewe gutwara banyeshuli zihagaze kugirango zibafate cyangwa bavemo ugomba : a) kuvuza ihoni ugakomeza b) gukomeza ugabanyije umuvuduko n’ubwitonzi kuko bishoboka ko abanyeshuli bakwambuka bitunguranye c) nta bwitonzi budasnzwe bukenewe d) ibisubizo byose ni ukuri Page 18 of 20 18.Igihe imodoka iparitse ku nkengero z’umuhanda mugihe cy’ ijoro a) Imodoka igomba kuba ifunze b) Umuntu ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga agomba kuba yicaye mu mwanya w’umuyobozi c) Amatara yo guhagarara umwanya munini aguma yaka d) Ibisubizo byose ni ukuri Page 19 of 20 19.Mu gihe hari undi muyobozi w’ikinyabiziga ugukurikiye watangiye kukunyuraho : a) Ntugomba kugira undi muyobozi w’ikinyabiziga unyuraho b) Ugomba kunyura ku kindi kinyabiziga c) Ugomba kunyura kukindi kinyabiziga uvugije ihoni d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 20 of 20 20.Muri ibi binyabiziga n’ikihe gihagaze nabi? a) Ibinyabiziga byombi b. Ikinyabiziga cy’icyatsi c. Ikinyabiziga cy’umutuku d. Nta n’imwe
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 12.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda March 23, 2023 0 2.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory