Amategeko y'umuhanda January 27, 2024 0 26. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory IKIZAMINI 1 / 20 Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye kunkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengeroy’umuhanda yegutse uvuga ibi bikurikira: a) guhagarara umwanya muto birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo b) guhagarara umwanya muto n’umunini birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo c) aho bahagarara umwanya munini cyangwa muto d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 2 / 20 Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusaaha hakurikira: a) mu masangano b) mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati yaho bishinze n’inkomane ikurikiyeho ku ruhande rw’inzira bishinzeho c) ibyo byapa bishyirwaho hakurikijwe intera ibitandukanya d) B na C ni ibisubizo by’ukuri 3 / 20 Mu migi no ku yindi mihanda y’igihuguigenwa na minisitiri ushinzwe gutwara abantun’ibintu uburebure ntarengwa kuri buri mitambiko3 ifungwaho ibiziga bine ni: a) toni 24 b) toni 10 c)toni 16 d) toni 53 4 / 20 Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurikah’amatara ndangambere na ndanganyumantihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikirahejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye: a) m1 na cm 50 b) m1 na cm 75 c) m 1 na cm 90 d) m2 na cm 10 5 / 20 Utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru biharirwa abanyamagurumu bihe bikurikira: a) Iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso b) Iyo badatatanye kandi bayobowe n’umwarimu c) Iyo hatari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso d) Ibisubizo byose ni ukuri 6 / 20 Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanyakanini aha hakurikira : a) Imbere y’ahantu hinjirwa hakasohokerwa n’abantu benshi b) Mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 7 / 20 N’ayahe matara umuyobozi w’ikinyabizigaagomba gukoresha mugihe cy’ibihu? a) Amatara kamena bihu y’imbere n’ay’inyuma hamwe n’amatara magufi b) Amatara kamenabihu y’imbere n’ay’inyuma c) Amatara magufi d)Urumuri rusanzwe 8 / 20 Iki cyapa gisobanura iki? a) Umuhanda wubatswe nabi b) Agacuri kateza ibyago c) Umuhanda utaringaniye d) Akazamuko gahanamye 9 / 20 Iyo hagati y’uruhande rw’imbere rwa romoruki n’uruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga kiyikurura hari umwanya urenze m 3 ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa: a) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande b) itara risa n’icunga rihishije rigaragara mu mbavu igihe ikibizirikanyije kimuritswe c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 10 / 20 Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira: a) umuvuduko w’abanyamaguru b) ubugari bw’umuhanda c) umubare w’abanyamaguru d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 11 / 20 Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose, n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kdi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira: a) ibinyabiziga bidapakiye kdi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye b) ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 12 / 20 Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka ikurikira: a) imyaka 10 b) imyaka 12 c) imyaka 7 d) nta gisubizocy’ukuri kirimo 13 / 20 Uretse mu mujyi kuyindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo mukuzungu ni : a) toni 10 b) toni 12 c) toni 15 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 14 / 20 Mu gihe telefone yawe ihamagawe utwaye imodoka wakora iki? a) Kwitaba cyangwa guhagarara ako kanya b) kutayitaba c) Gushyira imodoka iruhande ukayitaba d) B na c ni ibisubizo byukuri 15 / 20 Urimo kugenda munzira nyabagendwa ni gute wanyura k’umuyobozi w’igare? a) Kuvuza ihoni mugihe umunyuraho b) Kumunyuraho umwegereye c) Gusiga umwanya uhagije igihe umunyuraho d) Kugabanya umuvuduko mbere y’uko umunyuraho 16 / 20 Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira: a) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga b) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso c) Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma d) A na C ni ibisubizo by’ukuri 17 / 20 Mbere yo kunyura kumuyoboziw’ikinyabiziga cy’imitende ibiri, ngomba gucana akaranga cyerekezo k’ibumoso? a) Yego buri gihe b) Yego igihe hari ikinyabiziga kinkurikiye c) Yego iyo nkurikiwe nibindi binyabiziga by’imitende ibiri d) Oya nta na rimwe kunyura kubinyabiziga by’imitende ibiri 18 / 20 Igihe umuyobozi w’inyamaswa, afite inyamaswa idatuje, asaba ko ibinyabizigabihagarara: a) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba guhagarara b) Umuyobozi w’ikinyabizigaagomba kuvuza ihoni agukomeza c) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko d) Ibisubizo byose ni ukuri 19 / 20 Mu gihe utwaye ikinyabiziga uva kuri Augana kuri B, Iki kimenyetso kiri mu muhandakivuze iki ? a) Umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kunyuranaho arenze umurongo wera udacagaguye b) Umuyobozi w’ikinyabiziga abujijwe kunyuranaho arenze imirongo yera c) Umuyobozi w’ikinyabiziga yemerewe kunyuranaho d) Abayobozi b’ibinyamitende gusa bemerewe kunyuranaho barenze umurongo wera udacagaguye 20 / 20 Iyo bwije kugeza bukeye cyangwa bitewen’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwacy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200,udutsiko twose tw’abanyamagurunk’imperekerane cyangwa udutsikotw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowen’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isongahakaba hari abantu barenze umwe bagombakugaragazwa kuburyo bukurikira : a) Imbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso b) Inyuma ni itara ryera ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Your score is 0% Restart quiz
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 16.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 8.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory