Amategeko y'umuhanda January 27, 2024 0 27. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory IKIZAMINI 1 / 20 Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kuba ridahumisha, kandi rigomba kugaragarira mu ntera ikurikira: a) nijoro igihe ijuru rikeye nibura muri m 200 b) ku manywa igihe cy’umucyo nibura muri m50 c) nijoro nibura muri m 100 igihe ijuru rikeye d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 2 / 20 Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute: a) mu minsi 5 b) mu minsi 8 c) mu minsi 15 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 3 / 20 Iyo ubugari bw’inzira nyabagendwa igenderwamo n’ibinyabiziga budahagije kugirango bibisikane nta nkomyi abagenzi bategetswe: a) kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru b) guhagarara aho bageze c) koroherana d) gukuraho inkomyi 4 / 20 Birabujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira: a) mu duhanda tw’abanyamagare b) mu duhanda twagenewe velomoteri c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 5 / 20 Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza bwitwa: a) feri y’urugendo b) feri yo guhagarara c) feri yo gutabara d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 6 / 20 Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo ugaragaza: a) ahanyurwa n’amagare na velomoteri b) ahanyurwa n’ingorofani n’ibinyamitende c) ahanyurwa n’abanyamaguru d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 7 / 20 Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira: a) babona gusa ibumoso bwabo ibyibara ryera b) iburyo babona iby’ibara ritukura cyangwa risa n’icunga rihishije gusa c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 8 / 20 Uretse mu mijyi, kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni: a) toni 12 b) toni 16 c) toni 10 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 9 / 20 Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki ifite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye: a) m 1.25 b) cm 30 c) cm 75 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 10 / 20 Mu gihe telefone yawe ihamagawe utwaye imodoka wakora iki? a) Kwitaba cyangwa guhagarara ako kanya b) kutayitaba c) Gushyira imodoka iruhande ukayitaba d) B na c ni ibisubizo byukuri 11 / 20 Igihe ukurikiwe n’ikinyabiziga gitwara abarwayi gicanye amatara y’intabaza arabagirana. Wakora iki ? a) Kugihigamira ako kanya ndetse byaba ngombwa ugahagarara b.Kongera umuvuduko kugirango ugisige c. Kugumana umuvuduko wari ufite d.Guhagarara bitunguranye mu muhanda 12 / 20 Iki cyapa gisobanura iki? a) Guhindura icyerekezo ibumoso ugana aho bahagarara b) Umuhanda udakomeza c) Nti byemewe guhindura icyerekezo ibumoso d) Guhindura ikirekezo ibumoso ugana ku cyome 13 / 20 Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira: a) cm75 b) cm125 c) cm265 d)Nta gisubizo cy’ukuri 14 / 20 Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanyakanini aha hakurikira : a) Imbere y’ahantu hinjirwa hakasohokerwa n’abantu benshi b) Mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 15 / 20 Iki cyapa gisobanura iki? a) Umuhanda wubatswe nabi b) Agacuri kateza ibyago c) Umuhanda utaringaniye d) Akazamuko gahanamye 16 / 20 Iki Cyapa Gisobanura Iki? a) Iherezo Ry’inzira Y’abanyamaguru b) Iherezo Ry’umuhanda Urombereje W’ibice Byinshi c) A Na B Ni Ibisubizo By’ukuri d) Nta nzira ihari 17 / 20 Nshobora kunyuraho umuyoboziw’ikinyabiziga wahagaze imbere y’inzirayabanyamaguru? a) yego b) yego nyuma yo kuvuza ihoni c) yego mu gihe nkurikiwe n’ibindi binyabiziga d) Oya 18 / 20 Iki cyapa gisobanura iki ? a) Umuhanda ugabanijwemo ibisate bibiri b) Umuhanda ugabanijwemo ibisate bine c) Inzira y’icyerekezo kimwe d) Ukugendera mu muhanda ubisikanirwamo 19 / 20 Iki cyapa gisobanura iki ? a) Birabujijwe ku binyabiziga bitwara abakozi ba leta b) Birabujijwe guhagara umwanya munini c) Birabujijwe ku binyabiziga by’abikorera ki giti cyabo d) Parikingi 20 / 20 Iki cyapa gisobanura iki? a)Iteme ridahoraho b) Umuhanda utaringaniye c)Umuhanda w’injira mu kuzimu d)Ubutaka bworoshye Your score isThe average score is 64% 0% Restart quiz
Amategeko y'umuhanda January 27, 2024 0 26. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda March 25, 2023 0 4.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory