Amategeko y'umuhanda January 26, 2024 0 23.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory IKIZAMINI 1 / 20 Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo ugaragaza: a) ahanyurwa n’amagare na velomoteri b) ahanyurwa n’ingorofani n’ibinyamitende c) ahanyurwa n’abanyamaguru d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 2 / 20 Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka ikurikira: a) imyaka 10 b) imyaka 12 c) imyaka 7 d) nta gisubizocy’ukuri kirimo 3 / 20 Iyo ikinyabiziga kitagikora cyangwa cyoherejwe mu mahanga burundu ibyapa ndanga bigomba gukurwaho bikoherezwa mu biro by’imisoro, ibyo bikorwa mu gihe kingana gute: a) ibyumweru bibiri b) amezi abiri c) ukwezi kumwe d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 4 / 20 Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira: a) babona gusa ibumoso bwabo ibyibara ryera b) iburyo babona iby’ibara ritukura cyangwa risa n’icunga rihishije gusa c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 5 / 20 Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira: a) umukara b) umweru c) umutuku d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 6 / 20 Ku mihanda yagenwe na minisitiri ubifite mu nshingano ibyapa biburira n’ibyapa byerekana bigomba kugaragazwa kuva bwije kugera bukeye n’urumuri rwihariye cyangwa amatara ku mihanda cyangwa ibintu ngarurarumuri. Igihe ijuru rikeye intera y’ahagaragara igomba kuba nibura: a) m50 b) m120 c) m150 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 7 / 20 Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira: a) agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda b) ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije c) icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 30 kuri buri ruhande d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 8 / 20 Uretse mu mijyi, kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni: a) toni 12 b) toni 16 c) toni 10 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 9 / 20 Uretse mu mujyi kuyindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo mukuzungu ni : a) toni 10 b) toni 12 c) toni 15 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 10 / 20 Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni: a) km 70 mu isaha b) km 40 mu isaha c) km 25 mu isaha d) km20 mu isaha 11 / 20 Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa ku modoka zidafite ibizibuza kwiceka kuberako ariko zakozwe ni: a) km 20 mu isaha b) km 40 mu isaha c) km 35 mu isaha d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 12 / 20 Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira : a) imbere y’ahantu nyabagendwa hinjirwa n’ahasohokerwa n’abantu benshi b) mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo icagaguye c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 13 / 20 Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, udutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe bagomba kugaragazwa kuburyo bukurikira: a) imbere ni itara ry’umuhondo ritwariwe ibumoso b) inyuma ni itara ryumutuku ritwariwe ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 14 / 20 Imburira zimurika zemerewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho aha hakurikira: a) mu nsisiro cyangwa ahandi hose b) ahegereye inyamaswa zikurura c) hafi y’amatungo d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 15 / 20 Ibinyabiziga bifite ubugari bufite ibipimo bikurikira bigomba kugira amatara ndangaburumbarare a) metero 3 b) metero 2 na cm 50 c) metero 1 na cm 10 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 16 / 20 Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kiba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye: a) cm 30 b) cm 20 c) cm 50 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 17 / 20 Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye: a) m1 na cm 50 b) m1 na cm 75 c) m 1 na cm 80 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 18 / 20 Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki ifite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye: a) m 1.25 b) cm 30 c) cm 75 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 19 / 20 Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira: a) hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga b) inyuma hafi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga c) inyuma ahegereye inguni y’iburyo d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 20 / 20 Mu gihe telefone yawe ihamagawe utwaye imodoka wakora iki? a) Kwitaba cyangwa guhagarara ako kanya b) kutayitaba c) Gushyira imodoka iruhande ukayitaba d) B na c ni ibisubizo byukuri Your score is 0% Restart quiz
Amategeko y'umuhanda January 26, 2024 0 25. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda January 27, 2024 0 27. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory