Amategeko y'umuhanda January 26, 2024 0 25. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory IKIZAMINI 1 / 20 Iki cyapa cyivuga iki? a) Umuvuduko ntarengwa 30 km/h b) Iherezo ry’umuvuduko muke ntarengwa utegetswe. c) Iherezo ry’Umuvuduko muto utegetswe d) Umuvuduko uri hejuru 30 km/h 2 / 20 Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira: a) Umuyobozi b) Umuherekeza c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 3 / 20 Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka: a) Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5 c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 4 / 20 Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha : a) Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira b) Ahegereye umurongo ukomeje c) Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo d) A na C nibyo 5 / 20 Icyapa gikurikira kivuze iki? a) Ntihanyurwa b) Birabujijwe guhagarara umwanya munini c) Umuvuduko utarengeje d) Inzira yabanyeshuli 6 / 20 Iki cyapa gisobanura iki? a) Guhindura icyerekezo ibumoso ugana aho bahagarara b) Umuhanda udakomeza c) Nti byemewe guhindura icyerekezo ibumoso d) Guhindura ikirekezo ibumoso ugana ku cyome 7 / 20 Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita: a) Feri y’urugendo b) Feri yo guhagarara umwanya munini c) Feri yo gutabara d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 8 / 20 Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira : a) Amatara abiri ashyirwa inyuma b) Amatara abiri ashyirwa imbere c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma d) b na c ni ibisubizo by’ukuri 9 / 20 Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe: a) 2 b) 3 b) 1 d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 10 / 20 Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira: a) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga b) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso c) Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma d) A na C ni ibisubizo by’ukuri 11 / 20 Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira: a) cm25 b) cm125 c) cm45 d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 12 / 20 Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira: a) Amatara ndanga b) Amatara ari imbere mu modoka c) Amatara ndangaburambarare d) Ibisubizo byose nibyo 13 / 20 Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa gusa ku binyabiziga bifite uburemere ntarengwa bukurikira: a) Burenga toni 1 b) Burenga toni 2 c) Burenga toni 24 d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 14 / 20 Kunyuranaho bikorerwa: a) Mu ruhande rw’iburyo gusa b)Igihe cyose ni ibumoso c) Iburyo iyo unyura ku nyamaswa d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 15 / 20 Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira : a) Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini : b) Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe c) Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi d) Ibisubizo byose nibyo 16 / 20 Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira: a) cm75 b) cm125 c) cm265 d)Nta gisubizo cy’ukuri 17 / 20 Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira: a) cm75 b) cm125 c) cm265 d)Nta gisubizo cy’ukuri 18 / 20 Wegereye inzira y’abanyamaguru ugasanga bategereje kwambuka. Ugomba gukora iki? a) Kureka abakuze n’abafite ubumuga bagatambuka mbere b) Kugabanya umuvuduko witegura guhagarara c) Gukoresha amatara abamenyesha kwambuka d) Gukoresha ibimenyetso byamaboko bibemerera kwambuka 19 / 20 Mubimenyetso bimurika itara ry’umuhondorisobanura iki ? a) Itegure kugenda b) Birabujijwe gutambuka umurongo wo guhagarara umwanya muto cg igihe uwo murongo udahari icyo kimenyetso ubwacyo c) A na b ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 20 / 20 Gutwara uzungazunga mu muhanda: a) Ni bibi ku kinyabiziga cy’imitende ibiri b) Ni bibi igihe cyose c) Ni bibi ku kinyabiziga cy’imitende ine d) Nta gisubizo cy’ukuri Your score is 0% Restart quiz
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 10.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda January 27, 2024 0 27. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory