Miss Rwanda wa 2022, Muheto Nshuti Divine yavuze ko akunda ifiriti, Rayon nk’ikipe akunda yavuze byinshi kuri we.

Miss Rwanda wa 2022, Muheto Nshuti Divine yavuze ibintu  akunda,  ikipe asanzwe akunda ni Rayon mu Rwanda naho Iburayi ni  Manchester United, film ziteye ubwoba nizo yikundira.  Ifiriti niyo iryoha.

Muheto Nshuti Divine watwaye ikamba rya Miss Rwanda 2022  yasekeje abantu ababwira ibyo akunda  kurya, amakipe afana ndetse n’uburyo yiyumvaga akimara kumenya yuko yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Miss Muheto Nshuti Divine yamenyekanye cyane ubwo iri  rushanwa ryatangiraga, bamwe na bamwe bavuga yuko ari we uzaryegukana ariko abandi babihakana ngo ahubwo ngo bari kumwamamaza  muri iri rushanwa ryanavuzweho uburiganya.

Abwira abantu ko ibyamuvugwaho bimwe byamwongeraga imbaraga zo gukora cyane kugira ngo aryegukane bya nyabyo.

Miss Muheto Nshuti Divine “Ibitekerezo byabaga bimwe ari byiza ibindi ari bibi, ikintu nakoze nibanze ku byiza bintera imbaraga zo gukomeza gukora.”

Mu kiganiro yagarutse kuri byinshi birimo ibihe bidasanzwe yagiriye mu mwiherero, icyakomeje kumuha imbaraga zo gukora cyane, yanagarutse kuri bimwe mu biteye amatsiko kuri we.

Abahanzi nyarwanda akunda, barimo Mike Kayihura, Bruce Melodie ndetse n’abanyamahanga nk’umuraperi mpuzamahanga, Drake n’umunyamerika Kendrick Lamar, na Beyonce.

Naho ku bijyanye n’umupira, avuga ko ajya awukurikira ndetse ko asanzwe afana Rayon mu Rwanda na Manchester United mu hanze.

Uyu mwari uvuga ko akunda guseka, avuga ko iyo agiye ku meza agasangaho ifiriti, amwenyura kubera ayikunda, agakunda kubyina imbyino zigezweho ubundi no kureba film ngo ni bintu bye by’umwihariko akaba akunda film ziteye ubwoba (Horror).

Ati “impamvu nkunda film ziteye ubwoba, ziba zifite inkuru utazi uko izarangira, akenshi film zisanzwe [adventure, drama, romantic] uba ukekeranya ngo zishobora kuzarangira wenda bariya babanye ishobora kurangira uriya agiye mu kindi gihugu ariko ikiza cya horror movie uhora utegerezanyije amatsiko ikintu cyose kigiye kuba ni byo byiza kurenza ibintu ushobora gutekereza uko bizarangira.”

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments