Umunyarwanda uzakina muri “Masters of the Air”, filime ivuga ku Ntambara ya Kabiri y’Isi

Mizero Ncuti Gatwa umunyarwanda ukina filime muri Amerika, yamamaye muri “Sex Education’’ yacaga kuri Netflix yagiye hanze mu 2019, akomeje kubaka ibigwi muri Sinema ya Amerika nyuma yo kugaragara muri “Barbie” na yo yo muri iki gihugu cya Amerika

“Barbie” yongeye kumwongerera agaciro muri Sinema ku Isi yose, mu bihembo bya Golden Globe byatanzwe ku wa 8 Mutarama 2023, ni yo yari ihataniye ibihembo byinshi uyu mwaka bigera kuri birindwi, yegukanyemo bibiri.

Gatwa ubusanzwe avuka mu Rwanda ariko we n’umuryango we bimukiye muri Écosse mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu musore nyuma ya filime zose amaze kugaragaramo zamumenyekanishije, agiye kugaragara mu yitwa “Masters of the Air’’ iri mu bwoko bwa filime z’intambara.

Ni filime yahuriyemo n’ibindi byamamare muri Sinema ya Hollywood muri Amerika, birimo Austin Butler ukinamo ari Major Gale Cleven, Josiah Cross, Branden Cook na Nate Mann. Harimo Abanya-Irlande nka Barry Keoghan na Anthony Boyle ukina ari Major Harry Crosby n’Abongereza Callum Turner ukina ari Major John Egan, Raff Law n’abandi.

Ncuti Gatwa akinamo ari 2nd Lt. Robert Daniels.

@kinastory

@expoka.com

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments