Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol mu muziki, yafashe irembo anasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Kunda Alliance Yvette bitegura kurushinga.

Uyu mukobwa Kunda Alliance Yvette wamaze kuba umufasha wa Kenny Sol bivugwa ko avuye kwiga mu Bushinwa, iby’urukundo rwabo ntibyakunze kujya ahagarara kuko barugize ibanga rikomeye kugeza ubwo bagiye gusezerana imbere y’amategeko.

Umuhanzi Kenny Sol azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ikinyafu’ yakoranye na Bruce Melodie, ’Agafire’, ’Say my name’, ’Haso’, ’One More Time’ yakoranye na Harmonize, n’izindi.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2023, nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu wa gatanu aribwo amakuru yagiye hanze y’uko Kenny Sol yambitse impeta Kunda Alliance bari bamaze igihe bakundana.

Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu mukobwa wiyita Kunda ku mbuga nkoranyambaga abinyujije kuri story ye ya Instagram ni ho yashyize amashusho maze yandikaho amagambo agira ati “Yaransabye…..Nanjye mvuga Yego.”

Inkuru dukesha inyarwanda AMAFOTO

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments