Bamwe mubakobwa batuye muri Kigali bakomeje kuzengereza abakunzi babo (Chéri) cyangwa abagabo murirusangi babasaba amafaranga kandi bakayatanga batabona imbere n’inyuma. Uyumunsi tubazaniye amakuru acukumbuye byimbitse y’amayeri bakoresha.
Umwe mubakobwa bamaze kubikora mumajwi ye yagize ati” iyo tubonye police kumuhanda duhita dukuramo udupfukamunwa bityo bakadufata bakatujyana muri #Stade. Tumaze kugerayo turifotora ifoto ibizwi nka “Selfie” tukayohereza abahungu n’abagabo dusanzwe tuvugana cyangwa dukundana tukababwirako twafashwe na police bakatujyana muri Stade none dushaka amafaranga yo kwishura amande baduciye “
Yakomeje agira ati” nkanjye nohereje ifoto abarenga umunani(8)mbabwirako banciye amande ya 25,000 frw kuko bamfatiye mukabare kandi bitemewe ariko mubyukuri nabandikubesha kuko nagombaga kwishura 10,000 frw yo kutambara agapfukamunwa. Hari abayampaye yuzuye 25,000 frw n’abandi bambwirako bafite ayatuzuye ariko nkahita mbasubizako mfite ayoguhitanongereza ngo yuzure.
Mukurangiza inkuru ye yagize ati” navuye muri Stade nkusanyije ayarenga 200,000 frw avuye kubantu batandukanye bityo akazamfasha kwiteza imbere “.
Undi musore nawe yayatanze mumajwi ye yagize ati” nagize gutya mbona ifoto kuri WhatsApp yoherejwe n’umukobwa dusanzwe dukundana mubajije ambwirako araye muri Stade kubera bamufatiye mukabare kandi bitemewe bityo ngo ninohereze 25,000 frw yo kwishura amande. Nahise musubizako mfite 20,000 frw imbere n’inyuma nawe ahitambwirako afite 5,000 frw yo kongeraho kugira yuzure niko guhita ndayamwohereza akokanya “
Uyumusore yakomeje agira ati” gusa munyuma najye kumenya amakuru ko basigaye badutuburira ariko nirinda kubimubaza bitazaduteranya “.
Yarangije avuga ko isomo yakuyemo arukuzahora ashishoza neza mugihe yazashikirwa nabenikikibazo. Yagiriyeho atanga n’inama kubasore n’abagabo yo gushishoza neza batazahava basanga barimo kubeshwa utwabo tukahahonera.
Hakomejwe kuvugwa kuraba bakobwa barimo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 nkana kugira bishakire umugati mubasore n’abagabo tukibaza niba Leta harico igiye gukora ngo ihashe iyingeso.
Leta y’U Rwanda irashishikariza abanyarwanda bose n’abatuye U Rwanda murirusangi kutadohoka kungamba n’amabwiriza yo kwirinda kwanduza abandi harimo #kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi , kwirinda utubari cyangwa kujya ahakoraniye abantu benshi.
Birababaje bisubireko
Thanks a lot for reading our story!
Ntibisanzwe kabisa! Expoka yubahwe itugezaho amakuru yingenzi pe!!!
Birakaze pe
Thanks a lot for reading our story. Keep in touch with us.