Gatete ni mwana wavutse asanga iwabo hahora umutekano mukeya kuberako ababyeyi be bahoraga bashwana, barwana ndetse bimuviramo no kuva iwabo akajya kuba inzererezi mu muhanda. Yahuriyeyo n’ubuzima bubi bukabije kuko ntawarumwitayeho, bidatinze yahuye n’umubyeyi aramukunda kuko nta n’umwana yagiraga aramwitwarira amurihira amashuri ariga. Mu gihe yarageze muwa kabiri secondary iwabo aho yabaga babyaye umwana w’umukobwa nawe arakura bamushyira mwishuri ariga mugihe yari ageze muwa gatatu ubwo Gatete nawe yariyararangije kwiga ntakibazo. Nuko muri grande vacance yitegura kujya muwakane, Gatete yamwigishije imico mibi amwigisha kunywa inzoga, urumogiri, ibishinge yiteraga, amwigisha ibibi byinshi. Bidatinze yasubiye ku ishuri naho ntiyatinzeyo kuko bahise bamwirukana kuko yari atwite bati babyeyi dufatanyije kurera uyu mwana, nimudufashe mwite ku mwana wanyu kubera ikibazo afite, aratwite? Ikibazo nigikemuka azagaruke kwiga ntakibazo. ubwo ababyeyi be bahoraga bibaza uwaba warangije umwana wabo na Kevine nawe yaranza kuvuga uwamwangije bidatinze yibajije aho Gatete yaba ari biramucanga. Niko kumuhamagara ntiyamwitaba .Bagiye mu cyumba cya gatete basanga huzuyemo ibiyobyabwenge, inzoga, urumogiri, ibishinge. Bahamagara kuri RIB baraza babaza kevine nimba yaba ari Gatete wihishe inyuma yibyamubayeho kuko yaramaze kwiyakira kubyamubayeho ababwira uko byose byagenze nuko nyuma y’iminsi mike Gatete wihishe inyuma yibyobyose baribamufashe arafungwa. Papa wa kevine azakumureba bamarana iminota 20 ntamuntu numwe wari wavuga n’ijambo narimwe . Papa kevine araturika ararira arangije arasohoka. Gatete asigara yicuza kubyoyakoze ati ibyo nakoze ntibikwiye koko iyaba nabonaga amahirwe yokwisubiraho ndarahiye imbere y’Imana nahinduka nkaba umuntu mwiza wintangarugero.
Gukomeza n’ikagaruka niba mubikunze mukande Share na Like.