Kuki arinjye?

sad

Kuki arinjye?

Hari imbaraga mu rurimi. Mu buzima tubamo buri munsi duhura nabyinshi bituvuna ndetse rimwe narimwe tugacika intege, ariko burya naje gusanga mu rurimi harimo imbaraga nyinshi cyane jya wiyaturiraho ibyiza ibibi bikubeho nkimpanuka kandi ntibigusubize inyuma kuko hari ibindi byiza byinshi bifungurirwa imiryango nikibi kimwe.

Muri iyi nkuru turasangamo umukobwa Sonia wabayeho mubuzima bumugoye ariko akaba umunyembaraga kabone nubwo ubuzima bwahoraga bumuca intege. Mubuzima bw’ urukundo Sonia yakundanye n’umuhungu James bacanye mu nzira ndende itoroshye ariko hamwe n’urukundo bagatsinda.

 Kuki arinjye part 1

SONIA: Rosine (ahamagara)

ROSINE: oui (mu bitotsi byinshi)

SONIA: wabyutse sha tukajye kubagara ibishyimbo ntubona ko bwakeye cyangwa ushaka nyogokuru akumeneho amazi

ROSINE: Yesu we sinarinziko bwakeye ni ukuri. 

SONIA: gira vuba rero tugende

ROSINE: (kumuryango basohoka) ariko buriya soni ko mwarimu yatubwiye ko abatarishyuye amafaranga yo gususha batazakora ikizamini cya leta twe bizagenda gute?

SONIA: muvandimwe se ko nyogokuru yahakannye ko ntayo azaduha ubwo njye nabikoraho iki?

Sonia na Rosine bagiye mumurima baganira bagezeyo barakora barataha ariko kubwamahirwe make mugutaha basanga nyirakuru yabumvaga igihe bagendaga bavuga ko nyirakuru yabimye amafaranga abigira impamvu birangira Sonia bamwirukannye kuko bamushinjaga ko ariwe ushyiramo Rosine umutima mubi. Sonia yararize ariko adafite uwo aririra ahita ajya kwa nyirarume gusa nabo ntibamwakiriye nibwo kumyaka 11 sonia yagiye mu mujyi wa Kigali.

  Sonia ageze i Kigali

SONIA:(mugitondo abyutse) sha Cali wakoze kunyakira utanzi ni ukuri nibazaga aho ubuzima bunganisha nkahabura

CALINE: hoya humura utuze ushyire umutima hamwe wumve ko uri murugo, hano mbana na mugenzi wajye witwa Yvette dukora akazi ko gusuka ariko ntiyaraye hano kuko hari munshuti wacu urwaye arwaje.

SONIA:murakoze cyane najye ndigushakisha akazi ko murugo mvuye kwa nyogokuru anyirukanye

Caline: hoya ntibishoboka gute umukobwa nkawe wakora akazi ko murugo wowe ugume hano nzakwigisha gukorera amafaranga najye naje i Kigali ngana nawe.

Sonia yabanye na Caline na Yvette igihe cy’amezi atatu ariko mu kuri atazi akazi bakora kuko buri gihe umwe muribo ntiyahararaga gusa nyamara ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi nyuma yaho batangiye kujya bigisha Sonia kwambara utwenda dukurura abagabo ariko Sonia we yabwiye Caline ko iki muri mu mutwe ari ukwiga kandi ko nubwo yakwiga ari umukecuru aziga akarangiza na kaminuza.   

Birakomeza mu iyindi post…

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments