Kimenyi Yves yasabye Miss Muyango Claudine

Umukinnyi w’umupira wamaguru, Kimenyi Yves yasabye Miss Muyango Claudine mu birori byabereye mu busitani bwa Romantic buherereye ku Gisozi.

Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi mu ikipe ya AS Kigali yasabye ndetse anakwa umukunzi we basanzwe babana ndetse banabyaranye, Muyango Claudine. Ni ibirori byabereye Romantic Garden ku Gisozi.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’imiryango ku mpande zombi, wabaye kuruyu wa kane kuwa 04 Mutarama 2024, aba bomi basezeranye imbere y’amategeko muri salle y’umujyi wa Kigali.

Kimenyi Yves yashyigikiwe ndetse aherekezwa na bamwe mu bakinnyi bakinana mu ikipe ya AS Kigali ndetse n’abandi bo mu yandi makipe yanyuzemo harimo APR FC, Rayon Sports, iyovu Sports ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye nka Zabba Missed call wamenyekanye cyane muri comedy.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bakobwa banyuze muri Miss rwanda barimo; Nimwiza Meghan wabaye nyampinga w’u rwanda mu mwaka wa 2019, Umukundwa Cadette n’abandi benshi bari baherekeje Muyango Claudine mu bukwe bwe.

@Inkuru dukesha inyarwanda.

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments