Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yambitswe impeta

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yambitswe impeta ya Fiançailles n’umukunzi we Michael Tesfay wamusabye kuzamubera umugore.

Michael Tesfay ufite inkomoko muri Ethiopia, yambitse impeta umukunzi we Nishimwe Naomie kumunsi wambere utangira umwaka, tariki 1 Mutarama 2024.

Amafoto Michael Tesfay yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yayaherekeresheje amagambo agira ati: “Ntegerezanyije amatsiko kuzamarana ubuzima bwanjye bwose hamwe no kubaha Imana binyuze mu bumwe bwacu na Nishimwe Naomie. Tugiye gushyingirwa.”

Inkuru y’urukundo rwa Naomie na Tesfay yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.

Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye n’ibirori bitandukanye ndetse no mu bikorwa bitandukanye bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
    0
    Komeza
    ntacyo