Meddy niwe muhanzi nyarwanda rukumbi uri mwirushanwa ryitwa AFRIMMA Awards 2022, abandi bahanzi bari kurutonde bo muri East Africa

Ku nshuro ya 9 ibihembo bya African Muzika Magazine Awards (AFRIMMA) riteganyijwe kuba ku ya 19 Ugushyingo 2022.

Meddy ni we muhanzi rukumbi wo mu Rwanda ugaragara ku rutonde rw’abahatanira igihembo bya All Africa Muzika Magazine (AFRIMMA)

abahanzi babashije kuza kurutonde rwa All Africa Muzika Magazine bo muri Africa y’uburasirazuba ( East Africa)

BEST MALE SINGERS EAST AFRICA

1. John Frog – South Sudan

2. Khaligraph Jones – Kenya

3. Eddy Kenzo – Uganda

4. Diamond Platnumz – Tanzania

5. Rayvanny – Tanzania

6. Otile Brown – Kenya

7. Meddy – Rwanda

8. Sat B – Burundi

BEST FEMALE SINGERS EAST AFRICA

1. Femi One – Kenya

2. Zuchu – Tanzania

3. Sheebah Karungi – Uganda

4. Jovial – Kenya

5. Maua Sama – Tanzania

6. Sanaipei Tande – Kenya

7. Nandy – Tanzania

8. Winnie Nwagi – Uganda

Meddy yongeye guhatanira ibi bihembo mu gihe The Ben na Butera Knowless bari bahawe amahirwe yo kubihatanira mu mwaka ushize, ariko nta wabashije kugarukamo kuri iyi nshuro.

Muri uyu mwaka, Meddy ari guhatana mu cyiciro cy’abahanzi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi bihembo bya ’All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA]’ bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigiye kongera gutangirwa mu birori bizitabirwa n’abantu benshi, nyuma y’igihe bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya cyenda bizashyikirizwa ababitsindiye ku wa 19 Ugushyingo 2022. Bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika.

gutora umuhanzi ukunda arinako kumushyigikira kanda kanda iyi link

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments