President Kagame yasuye Zambia

President w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye mu gihugu cya Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rutangira uyu munsi, ku 4 kugeza ku ya 5 Mata 2022. Indege yari itwaye Perezida Kagame y’urutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula mu mugi wa Livingstone ku isaha ya 10:20 za Zambia.

President Kagame na president Hichilema baragirana ibiganiro by’ibihugu byombi bizakurikirwa no gushyira umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati ya Zambia n’u Rwanda mu nzego zinyuranye zizateza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa leta na president Kagame ruzatanga amahirwe yo gusangira ibikorwa byiza kandi bizafasha gufungura amahirwe mashya kuri Zambia n’abaturage bayo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Stanley Kakubo yongeye gushimangira ko Zambia n’u Rwanda bisangiye umubano w’ibihugu byombi, bishingiye ku ndangagaciro no kubahana. Bwana Kakubo yavuzeko ibihugu byombi byakomeje gushimangira umubano binyuze mu kungurana ibitekerezo ndetse no gushyiraho komisiyo ihoraho (JPC) igamije gusuzuma no gushimangira ubufatanye mu bice byazamura ubukungu harimo w’ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’inganda, ubukerarugendo, ubuhinzi, siport, science n’ikoranabuhanga, ikoranabuhanga, ubushakashatsi n’iterambere, n’uburinganire n’ibindi.


Yongeyeho ko Zambia n’u Rwanda bifatanya ku rwego rw’akarere, ku mugabane wa Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga binyuze mu banyamuryango bahuriweho n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Commonwealth, Umuryango w’Africa Yunze ubumwe, Isoko rusange rya Africa (COMESA) ndetse n’inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari,(ICGLR).

Bwana Kakubo yavuze ko President Hichilema yashimangiye ko ari ngombwa gukoresha amahirwe y’ubucuruzi hagati y’Africa, ishoramari n’ubukerarugendo kugira ngo ubukungu bugere kurwego rushimishije. Minister w’ububanyi n’amahanga akomeza avuga ko zambia ishishikajwe no kwigana intsinzi y’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga (ICT).


Yagaragaje ko mu bukerarugendo, u Rwanda rugaragara nk’ahantu hu ubucuruzi mpuzamahanga binyuze mu mbaraga zikomeye zo kwamamaza, akomeza avuga ko Zambia ikomeje gufungura imikoranire nu Rwanda muri urwo rwego. Ati: “Kugira ngo ibyo bigerweho, uruzinduko rwa Nyakubahwa President paul Kagame rwitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ndetse no gushimangira ubufatanye mu nzego zinyuranye hagamijwe guteza imbere iterambere kumpande zombi, kandi bishingiye ku nyungu rusange ku baturage bo mu bihugu byombi. Biteganijwe ko Perezida Kagame azasubira mu Rwanda ejo, ku ya 5 Mata 2022 akimara kurangiza ibiganoro na mugenziwe president Hakainde Hichilema

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments