Ibitero Uburusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine bikomeje gutuma ibiciro byibikomoka kuri peteroli bitumbagira

Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Mazutu itagomba kurenza 1,368Frw kuri litiro naho Lisansi ikaba 1,359Frw kuri litiro, bikaba bizatangira kubahirizwa guhera kuri tariki 04 Mata 2022.

Mu kiganiro Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Ernest Nsabimana yagiriye kuri RBA, kuri tariki 03 Mata 2022 yavuzeko itumbagira rikabije rw’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’intamabara iri kubera muri Ukraine nkuko Uburusiya ari igihugu cyagatatu mubigurisha cyangwa ibicura peteroli kw’isi, avugako kuva intamabara yatangira ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumbagiye ahagana mukwezi kwa kabiri, imibare yerekanako uko ibiciro byazamutse kuburyo butigeze bubaho mu myaka icumi yose iciyeho ibyorero byagize ingaruka kw’isi yose ndetse no muri africa nu Rwanda muri rusange rurimo.

Ariko nubwo ibiciro byazamutse arema agatima abanyarwanda agira ati“leta yashizemo nkunganire bitewe nuko ibiciro byibikomoka kuri peteroli byari biri kuzamuka cyane, bitewe nankunganire avugako ibiciro ubu bidakabije cyane ugereranyije nuko byari kuba bimeze iyo leta idashyiramo nkunganire”.

Minisitiri Nsabimana arongera agaragaza impunduka zabaye mu ibiciro ati “Niyo mpavu rero Mazutu aho kugira ngo ibe 1483, ahubwo iraba 1368, noneho Lisansi yagombaga kuzamuka ikaba 1474, iraba 1359. Ni ukuvuga ngo Mazutu yiyongereyeho amafaranga 167 aho kwiyongeraho 282, naho Lisansi yiyongereyeho amafaranga 103, aho kwiyongeraho 218”.

Ati “Ayo mafaranga rero yose yatumye ibyo biciro bigabanuka ni Miliyari 6 Leta yatanze nka nkunganire, kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka bikarenga ibiciro rusange byakagombye kuba biriho”.

Ati “Nagira ngo tumare impungenge abakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi n’abandi nabitwara mu buryo bwa rusange, kuko n’ubundi hari amafaranga Leta yari imaze iminsi itanga, agera hafi kuri Miliyali 29 muburyo bwo gufasha urwego rw’ubwikorezi muri rusange, akaba arimo amafaranga yafashaga abagenzi, n’ayafasha i modoka zitwara mu buryo bwa rusange. Ayo mafaranga n’ubundi aracyariho, hakiyongeraho nankunganire ishyizweho, ku buryo igiciro cyo gutwara abantu kitari buhinduke, abantu bahumure rwose”.

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments