Amategeko y'umuhanda March 22, 2023 0 1.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory tangira ibazwaPage 1 of 20 1.iki cyapa gisobanura iki ? a) Uburenganzira bwo gutambuka mbere b) Nta kinyabiziga kigendeshwa na moteri c) ibyerekezo bibiri by’umuhanda d)Birabujijwe kunyuranaho Page 2 of 20 2. Imbere yawe iki cyapa kikubwiye iki ? a) Umuvuduko ntarengwa wemewe b) Iherezo ry’ibyo wabuzwaga c)Guhagarara umwanya munini n’umwanya moto ntibyemewe d)Birabujijwe kuhinjira Page 3 of 20 3.Iki cyapa gisobanura iki? a) Umuhanda uzenguruka b) Igice cy’umuhanda uzenguruka c) Aho banyura bazengurutse d) Ibisubizo byose nibyo Page 4 of 20 4.Iki cyapa gisubanura iki? a) Iteme ridahoraho b) Umuhanda utaringaniye c)Umuhanda w’injira mu kuzimu d)Ubutaka bworoshye Page 5 of 20 5.Iki cyapa gisobanura iki? a) Uguhinguka ku mwaro cyangwa ku nkombe cyangwa ahegereye icyome b) Inzira nyabagendwa iri kumusozi ucuramye c) Umuhanda utaringaniye d) Umuhanda wangijwe n’isuri Page 6 of 20 6. Iki cyapa gisobanura iki? a) Hanyurwa na velomoteri gusa b) Nta modoka c) Hanyurwa nimodoka gusa d) Ntihanyurwa n’amapikipiki Page 7 of 20 7. Icyapa gitanga uburenganzira bwo gutambuka mbere kigira iyihe shusho? a. b. c. d. Page 8 of 20 8. Iki cyapa gisobanura iki? a) Ahegereye amasangano y’inzira nyabagendwa n’inzira ya gari ya moshi ibambiye b) Inzira ibambiye imbere c) Inzira itabambiye itanafunze d) Imbere hari ikiraro cy’amatungo Page 9 of 20 9.Iki cyapa gisobanura iki? a) Umuhanda wubatswe nabi b) Agacuri kateza ibyago c) Umuhanda utaringaniye d) Akazamuko gahanamye Page 10 of 20 10.Iki cyapa gisobanura iki? a) Guhindura icyerekezo ibumoso ugana aho bahagarara b) Umuhanda udakomeza c) Nti byemewe guhindura icyerekezo ibumoso d) Guhindura ikirekezo ibumoso ugana ku cyom Page 11 of 20 11.Iki cyapa gisobanura iki? a) Ahatangirwa serivisi ni muri metero 30. b) Umuvuduko munini ntarengwa utegetswe ni 30 km/h. c) Umuvuduko muto ntarengwa utegetswe ni 30 km/h. d) Aho ibinyabiziga bihagarara ni imbere mu birometero 30. Page 12 of 20 12.Iki cyapa gisobanura iki? a) Ahegereye umuhanda unyerera. b) Imbere ipine ryapfumutse. c)Ahegereye icyago kidasobanuye ukundi d.Imbere hari hatangirwa serivisi. Page 13 of 20 13. d.Imbere hari hatangirwa serivisi. a) Imbere hari umuyobozi w’amatungo. b) Imbere hari inzira ya gari ya moshi. c) Ahegereye amasangano y’inzira nyabagendwa n’inzira ya gari ya moshi hatabambiye d.Inkomane ibambiye. Page 14 of 20 14. Muri iri sangano ry’umuhanda hari icyapa gisobanura “guhagarara” n’umurongo wera urombereje munzira . Niyihe mpamvu hari iki cyapa cyo “guhagarara” hano? a) Biragoye kubona neza mu muhanda munini b) Umuvuduko mu muhanda munini wavanyweho c) Ni mwisangano ry’umuhanda rikoreshwa cyane d) Hari imirongo iburira ibyago bitunguranye Page 15 of 20 15.Ni iki gikenewe muri ibi bikurikira kugirango ubashe gutwara imodoka mu muhanda biteganywa nitegeko a) Uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rugifite agaciro b) Ubwishingizi bw’ikinyabizaga bugifite agaciro c) Icyemezo cy’iyandikwa ry’ikinyabiziga d) Ibisubizo byose nibyo Page 16 of 20 16.Ikinyabiziga gishya gikenerwa gusuzumwa bwambere nyuma y’igihe kingana iki ? a) Nyuma y’umwaka umwe b) Nyuma y’imyaka ibiri c)A na b ni ibisubizo by’ukuri d)Nta gisubizo cy’ukuri Page 17 of 20 17.Ni ryari ushobora kwakiriza icyarimwe amatara yose ndangacyerekezo y’ikinyabiziga ? a) Mu gihe ushaka kuburira abandi bakoresha umuhanda b) Mu gihe ikinyabiziga cyawe gishobora guteza ibyago c) A na b ni ibisubizo by’ukuri d) Ntagisubizo cy’ukuri Page 18 of 20 18.Ugeze ahabereye impanuka yo mumuhanda bwambere ugasanga abakomeretse bikomeye. wakiriza icyarimwe amatara y’ibyerekezo byombi, niki kindi ushobora gukora? a)Kumenya neza niba imbangukiragutabara yahamagawe b) Guhagarika ibinyabiziga bindi no kubasaba ubufasha c) A na b ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri Page 19 of 20 19. Umuyobozi w’ikinyabizaga cy’ikoreye ibintu bishobora gufata inkongi, n’ikihe cyapa cyerekana ko ibyo atwaye biturika by’afata inkongi ? Page 20 of 20 20.Wakoze impanuka yo mu muhanda , ni ikihe cyangombwa polisi ishobora kugusaba kucyerekana ? a) Icyemezo cy’iyandikwa ryi ikinyabiziga b)Uruhusa rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga c) Uruhushya rwagateganyo d) Imikorere y’ikinyabiziga reba amanota wagize
Amategeko y'umuhanda January 26, 2024 0 25. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda March 25, 2023 0 5.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory