BEST PRODUCERS MU RWANDA 10 BATUNGANYA UMUZIKI BAHIGA ABANDI

Mu Rwanda dufite abakora umuziki abo twita aba Producers dore bamwe muri abo bahiga abandi.

  1. ELEMENT.

Mugisha Fred Robinson yavukiye mu Karere ka Karongi
wamamariye munzu ya Country Records kumyaka 20 y’amavuko.
Izi nizimwe mundirimbo zakozwe nuyu mu Producer saa moya ya Bruce Melodie,Ikanisa,Henzapu, Igare nizindi kandi ni nawe mu Producer mu Rwanda ukiri muto.

  1. ISHIMWE CLEMENT.

Ishimwe Clement, Umuyobozi w’inzu ya kina music itunganya umuziki ni umwe mu bamaze igihe kinini muri uyu mwuga wo gutunganya indirimbo ndetse akaba yaragize uruhare runini mu kuzamura abahanzi batari bake barimo Butera Knwoless,christopher Muneza , Nel Ngabo,Igor Mabano n’abandi.

3. BOB PRO.

Uyu producer nawe ari mu bamaze igihe kinini mu gutunganya umuziki zimwe mu indirimbo yakoze twavuga nka “Suzanna” ya Sauti Sol yabiciye bigacika. kandi yagize uruhare mu kuzamura impano z’ abahanzi bamwe na bamwe harimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu n’abandi.

4. AYOO LASH

Producer Elysee Raha (Ayoo Lash)
Umusore w’imyaka 23 ubu uri kwikorera, ni umwe mubasore bafite impano itangaje yo gutunganya indirimbo no kuziririmba. Indirimbo yakoze harimo nka Away ya Ariel Wayz na Juno Kizijyenza, Please me, Brigade ya Marina, nizindi nyinshi.

5. MADE BEAT.

Mu busanzwe Made Beat yitwa Mucyo David.
Made Beat avuga ko yatangiye ibijyanye na muzika
muri 2014 ubwo yacurangaga piano murusengero kandi ngo byamufashije gukunda uyu mwuga akora.

Made Beat kandi yagiye akora indirimbo nyinshi harimo Go It ya Meddy na Safi, Nyuma yawe ya King James n’izindi nyinshi.

6. KNOX BEAT.

Knox Beat ubundi witwa Joseph Habimana uyu nawe ni umwe mu ba Producer bafite impano mu gutunganya umuziki yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo Ngufite Ku mutima ya Bushari na The Ben, Nyibutsa ya Miss Dusa na Adrien Misigaro nizindi

7. DANY BEAT.


Dany Beat na we ni umu Producer ufite ubuhanga bukomeye mugukora umuziki aho yamenyekanye mundirimbo zitandukanye harimo Twifuze ya Sintex , Ku gasima ya Bushali,6:30 ya Mike Kayihura n’izindi nyinshi

8. LI JOHN.

Producer Iradukunda Jean Aime(Li John) umuhanga mugutunganya umuziki aho yakoze indirimbo nyinshi harimo
Logout ya Marina,Tequila ya Amalon n’izindi nyinshi.

9. PASTOR P.

Patric Bugingo Ndanga (Pastor P)
ni umuhanga mu gutunganya umuziki akaba nu mwanditsi w’indirimbo yakoze indirimbo zigiye zitandukanye harimo Ndarota ya Miss Shanela,Narashize ya King James n’izindi nyinshi.

10.DR NGANJI.

Nawe ni Producer ufite ubuhanga mu gutunganya indirimbo mu injyana ya Kinyatrap.

Subscribe
Notify of
1 Comment
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments

ELEMENT ni uwambere