Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 15.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory tangira ibazwaPage 1 of 20 1. Mu muhanda ufite uruhererekane rw’amakoni, feri y’urugendo ikoreshwa ryari? a) Mbere ya buri koni b) Muri buri koni c) Nyuma ya buri koni d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 2 of 20 2.Mugihe ikinyabiziga cyacu bakinyuzeho a. Tugomba kugabanya umuvuduko b. Tugomba kongera umuvuduko c. Tugomba kongera umuvuduko n’ubwitonzi d. Nta gisubizo cy’ ukuri kirimo Page 3 of 20 3.Amatara y’urugendo, mu gihe cy’ibihu: a. Ni meza kuko atuma ureba kure b. Ni mabi kuko arakugarukira akaguhuma amaso c. Akwizeza ko abandi bakubona d,Nta gisubizo cy’ukuri Page 4 of 20 4.Mu gihe Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yambuka umuhanda yitwaje inkoni yera y’abatabona: a) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gufata iyo nkoni nk’icyapa kimumenyesha ko agomba guhagarara b. Vuza ihoni ukomeze c. Gabanya nurangiza ukomeze witonze d. Ibisubizo byose ni ukuri Page 5 of 20 5.Ugeze bwa mbere ahabereye impanuka yo mu muhanda harimo inkomere wakora iki ? a) gusohora inkomere mu kinyabiziga b) kubaha icyo kunywa c) ku menyesha impanuka no guhamagara ubutabazi d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 6 of 20 6.Kunyuranaho bibujijwe gusa igihe: a. Igihe mu muhanda hagati hashushanyijemo umurongo w’umweru ucagaguye. b. Umuhanda ushushanyijwemo umurongo wera udacagaguye c. Ikinyabiziga gitwawe ku musozi unyerera d. Nta gisubizo cy’ukuri Page 7 of 20 7. igice kinzira nyabagendwa gikikijwe n’imirongo ibiri y’umweru iciyemo uduce kandi iteganye : a) ahagenewe guhagarara umwanya munini n’umuto b) ahagenewe abanayamaguru c) ahagenewe inzira y’ibinyamitende d) a na b ni ibisubizo by’ukuri Page 8 of 20 8.Niki wakora mbere y’uko uhindura icyerekezo? a) Gutanga ikimenyetso cy’ukuboko no gukoresha amatara ndangacyerekezo. b) Itegereze neza niba icyapa kikwemerera guhindura icyerekezo. c) A na B n’ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 9 of 20 9.Kuki ugomba gucana amatara mugihe hatangiye kwijima? a) Kugirango akerekanamuvuduko kagaragare neza. b) Kugirango abandi biborohere kukubona. c) Kugira ngo ujyane nabandi bayobozi bibinyabiziga. d) Kuko amatara yo ku muhanda ari kwaka Page 10 of 20 10.N’uwuhe muntu ushobora gusimbura ibimenyetso byo mumuhanda, dutegetswe kubaha? a) Umuyobozi w’ikinyamitende b) Umunyamaguru c)Umukozi ubifitiye ububasha d)Umuyobozi wa bisi Page 11 of 20 11.Gutinda gutanga ibimenyetso ku muyobozi w’ikinyabiziga ni gute bibangamira abandi bakoresha umuhanda ? a) bigira ingaruka gusa kubaturuka mukindi cyerekezo b) bishobora gutuma batabona igihe gihagije cyo gushyira mubikorwa icyo amenyeshejwe c) baba bafite igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa ibyo bamyeshejwe d) ntacy bibabangamiraho Page 12 of 20 12.Mbere yuko umuyobozi w’ikinyabiziga akata ibumoso mu nzira nyabagendwa, nihe ikinyabiziga kigomba kuba kiri ? a) Mu ruhande rw’iburyo bw’inzira nyabagendwa b) Gusa iburyo bwo hagati y’inzira nyabagendwa c) Muruhande urwarirwo rwo hagati mu nzira nyabagendwa d) Mu ruhande rw’ibumoso bw’inzira nyabagendwa Page 13 of 20 13.Mu gihe hari undi muyobozi w’ikinyabiziga ugukurikiye watangiye kukunyuraho : a) Ntugomba kugira undi muyobozi w’ikinyabiziga unyuraho b) Ugomba kunyura ku kindi kinyabiziga c) Ugomba kunyura kukindi kinyabiziga uvugije ihoni d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 14 of 20 14.Iki kimenyetso gitanzwe n’umukozi ubifitiye ububasha cyo guhagarara : a. ku bakoresha umuhanda ba muturutse imbere b ku bakoresha umuhanda bose bamuturutse imbere n’inyuma c) kubakoresha umuhanda bose bamuturutse inyuma d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 15 of 20 15.Niki umuyobozi w’ikinyabiziga yakora ageze hafi y’inzira ifunganye igihe ahuye n’ikindi kinyabiziga giturutse mukindi cyerekezo? a) Kuvuza ihoni kugirango ayo matungo atambuke b) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugabanya umuvuduko no gutambukana ubwitonzi c) Kwatsa amatara maremare n’amagufi no gutambuka vuba bishoboka c) Kwatsa amatara maremare n’amagufi no gutambuka vuba bishoboka Page 16 of 20 16.Niki wakora mugihe usanze mu bimenyetso bimurika harimo ibara ry’umuhondo. a) Kongera umuvuduko b) Kugumana umuvuduko wari uriho. c) Kwitegura guhagarara. d) Gufata feri cyane. Page 17 of 20 17.Iki cyapa gisobanura iki ? a.Iherezo ry’ibibuzwa byose mu karere ku binyabiziga bigenda b.Ntihemerewe kuhahagarara c.Umuvuduko ntarengwa wemewe d.Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 18 of 20 18.Urimo kugenda munzira nyabagendwa ni gute wanyura k’umuyobozi w’igare? a) Kuvuza ihoni mugihe umunyuraho b) Kumunyuraho umwegereye c) Gusiga umwanya uhagije igihe umunyuraho d) Kugabanya umuvuduko mbere y’uko umunyuraho Page 19 of 20 19.Ni ryari ushobora kwakiriza icyarimwe amatara yose ndangacyerekezo y’ikinyabiziga ? a) Mu gihe ushaka kuburira abandi bakoresha umuhanda b) Mu gihe ikinyabiziga cyawe gishobora guteza ibyago c) A na b ni ibisubizo by’ukuri d) Ntagisubizo cy’ukuri Page 20 of 20 20.Urimo kugenda munzira nyabagendwa ni gute wanyura k’umuyobozi w’igare? a) Kuvuza ihoni mugihe umunyuraho b) Kumunyuraho umwegereye c) Gusiga umwanya uhagije igihe umunyuraho d) Kugabanya umuvuduko mbere y’uko umunyuraho reba amanota wagize
Amategeko y'umuhanda March 23, 2023 0 3.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda March 23, 2023 0 2.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory