Bruce Melodie yahagaritse Intambara y’amagambo ye na The Ben

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yanzuye ko atazongera kuvuga kuri The Ben nyuma y’igihe kinini abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza byinshi ku mubano w’aba bombi.

Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro (Space) yagiranye n’abakurikira umuziki nyarwanda ku rubuga rwa X, aho uyu muhanzi yasubije ibibazo byinshi yabajijwe birimo n’ibigaruka kuri The Ben bivugwa ko badacana uwaka.

Muri iki kiganiro Bruce Melodie yavuze ko adateze kongera kuvuga kuri The Ben nyuma yo kubona ko ibyo yavuze kuri uyu muhanzi mugenzi we hari bamwe babifashe nko kumwatsaho umuriro amusebya cyangwa kumushotora.

Ati “Kugira ngo rero nirinde ibyo bintu kubera ko murabikuririza, mukabikoraho ubutumwa bubiha uburemere bidafite, ntabwo nzongera kuvuga kuri uwo muhanzi. Ntabwo nzongera kumuvugaho.”

“Ntekereza ko kwicecekera byatanga amahoro kurusha gutanga ibitekerezo bifite uwo byabangamira, njyewe ndarega The Ben ngo turapfa iki koko? Twakoranye iki cyananiranye? nkwiriye kujyanwa kure y’ibyo bintu rwose abantu barabizamura bakabigeza ku rwego bitariho rwose.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko The Ben na Meddy ari abahanzi bakuru kuri we ndetse yubaha.

Mu minsi yashize Bruce Melodie yagiye yumvikana avuga ko uyu muhanzi mugenzi we atari umukozi, akomoza ku munsi bahuriye muri studio bagiye gukorana indirimbo ariko The Ben ngo ntiyabiha agaciro yigira kwikinira imikino y’ikoranabuhanga (Playstation).

The Ben nyuma yo kumva ubwo butumwa bwa Bruce Melodie yihutiye kumusaba imbabazi avuga ko atari aziko byamukomerekeje, kuko nta mutima mubi yabikoranye.

Bruce Melodie ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo yise “Soweto” izasohoka mu gihe cya vuba igihe amashusho yayo yafatiwe muri Nigeria ari gutunganywa na by 20K azaba yarangiye.

Bruce Melodie yanzuye ko atazongera kuvuga kuri The Ben nyuma yo kubona ko ibyo amuvuzeho byakirwa mu buryo aba atashatse kubivugamo

The Ben yatagaje ko nacyo avuga ku mwanzuro wa Bruce yafahse ibyo yabivuze ko nyuma yo kuririmba mu mukino wa nyuma wa BAL waberega muri BK ARENA .

Related articles

Subscribe
Notify of
1 Comment
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments