Ikizamini Online cy'Amategeko y’Umuhanda – Kwitegura Ibizamini bya Polisi mu Rwanda January 28, 2024 0 28. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory IKIZAMINI 1 / 20Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza: a) ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha b) ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha c) ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha d) ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha 2 / 20Ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n’amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira: a) kutarenza umuvuduko wa km20 mu isaha b) uburebure bwabyo habariwemo ibyo bitwaye bukaba butarengeje m6 c) uburebure ntarengwa ntiburenga m8 d) A na B nibyo bisubizo by’ukuri 3 / 20Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira: a) ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga b) ahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga c) inyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga d)nta gisubizo cy’ukuri kirimo 4 / 20Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ikurikira y’ahantu habyerekana: a) metero 150 kugeza kuri 200 b) metero 100 kugeza kuri 150 c) metero 50 kugeza kuri 100 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 5 / 20Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira: a) metero 200 b) metero 150 c) metero 100 d) metero 50 6 / 20Amahoni y’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri agomba kohereza ijwi ry’injyana imwe rikomeza kandi ridacengera amatwi ariko ibinyabiziga bikurikira bishobora kugira ihoni ridasanzwe ridahuye n’ibivuzwe haruguru: a) ibinyabiziga ndakumirwa b) ibinyabiziga bikora ku mihanda c) ibinyabiziga bifite ubugari burenze m 2.10 d) A na B ni ibisubizo by’ukuri 7 / 20Nk’umuyobozi w’ikinyabiziga, n’iyihe myitwarire wagira? a) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gukomeza b) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kuguma mu ruhande rw’iburyo kugira ngo ahe inzira umumotari c) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gutegereza d) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gutanga inzira ayiha umu motari 8 / 20Iki cyapa gisobanura Iki? a) Iherezo Ry’umuhanda Wi Byerekezo Bibiri b) Iteme rinini Kandi rirerire c) Ifungana Ry’umuhanda d) Iherezo ry’iteme rifunganye 9 / 20Iki cyapa gisobanura iki? a) Inzira y’abanyeshuri b) Abanyamaguru ntibemerewe c) Agace k’abanyamaguru nta kinyabiziga d) Hegereye aho abanyamaguru bambukira 10 / 20Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa: a) Abanyamaguru b) Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 11 / 20Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda : a) Biteganye b) Ku murongo umwe c) A na B nibyo d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 12 / 20Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 : a) Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira b) Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo c) Makuzungu d)Nta gisubizo cy’ukuri 13 / 20Uburebure bw’ibinyabiziga bikurikira ntibugomba kurenga metero 11 : a) Ibifite umutambiko umwe uhuza imipira b) Ibifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo c) Makuzungu d)Nta gisubizo cy’ukuri 14 / 20Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira : a) Ahatarengeje metero 1 imbere cyangwa inyuma y’ikinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini : b) Ahantu hari ibimenyetso bibuza byabugenewe c) Aho abanyamaguru banyura mu muhanda ngo bakikire inkomyi d) Ibisubizo byose nibyo 15 / 20Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira: a) Umuvuduko w’abanyamaguru b) Ubugari bw’umuhanda c) Umubare w’abanyamaguru d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 16 / 20Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6: a) Ibinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange b) Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5 c) Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara d) Ibisubizo byose ni ukuri 17 / 20Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he: a) Kuri buri nzira b) Hagati y’amasangano c) Iburyo bw’amasangano d) a na b ni ibisubizo by’ ukuri 18 / 20Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera: a) Feri y’urugendo b) Feri yo gutabara c) Feri yo guhagarara umwanya munini d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 19 / 20Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni: a) Km 60 mu isaha b) Km 40 mu isaha c) Km 75 mu isaha d) Km20 mu isaha 20 / 20Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira: a) itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa b) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro c) itara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Your score is 0% Restart quiz
Ikizamini Online cy'Amategeko y’Umuhanda – Kwitegura Ibizamini bya Polisi mu Rwanda April 5, 2023 0 10.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Ikizamini Online cy'Amategeko y’Umuhanda – Kwitegura Ibizamini bya Polisi mu Rwanda April 5, 2023 0 15.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory